ITANGAZO RY’AKAZI UMUKOZI USHINZWE GUKORESHA IMASHINI YUMISHA IMBAHO (Wood Dryer Machine Operator) ADARWACooperative irashaka umukandida ushoboye kandi w’umwete wo gukora k'umwanya wa Wood Dryer Machine Operator. Uwo mukozi azaba ashinzwe gukoresha no gukurikirana imashini yumisha imbaho, kugenzura imikorere yayo, gukurikirana ireme ry’imbaho zumishijwe no kubahiriza amabwiriza y’umutekano n’imikorere y’imashini. INSHINGANO Z’INGENZI Gukoresha no gukurikirana Wood Dryer Machine. Kugenzura ubushyuhe, ubuhehere, moisture content n’igihe cyo kumisha. Gukoresha digital control panel, sensors n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga by’imashini. Kwandika no kubika amakuru ajyanye n’umusaruro n’imikorere y’imashini. Kumenya ibibazo by’imashini no kubimenyesha umuyobozi. Gukora isuku n’igenzura ry’ibanze ry’imashini, Kugenzura ireme ry’imbaho zimaze kumishwa. IBISABWA Umukandida agomba kuba: Afite nibura Diploma/Certificate ya TVET cyangwa amashuri yisumbuye, cyane cyane mu bijyanye na Mechanical, Electrical, Wood Technology, Industrial Technology cyangwa ibindi bijyanye n’uyu mwanya. Afite ubumenyi mu gukoresha imashini z’inganda. Afite ubumenyi muri ICT, harimo gukoresha mudasobwa. Azi gukoresha Microsoft Excel na Word. Afite ubumenyi bw’ibanze ku bijyanye na sensors, temperature, humidity na digital control systems. Afite ubushobozi bwo kumenya no gukemura ibibazo by’ibanze by’imashini. Afite ubushake bwo kwiga no gukoresha ikoranabuhanga rishya. Afite uburambe mu gukoresha Wood Dryer Machine cyangwa izindi mashini zisa na yo; ni inyongera ikomeye. Ari umuntu w’umwete, wizerwa, wubahiriza igihe kandi ushoboye gukorana n’abandi. Azi icyongereza mu rwego rwo gusoma no gusobanukirwa amabwiriza y’imashini. AHO AKAZI KAZAKORERWA Rwanda UBWOKO BW’AKAZI Full-time UKO WASABA Abujuje ibisabwa basabwe kohereza: CV ivuguruye Kopi y’impamyabumenyi/certificate Impapuro zigaragaza uburambe mu kazi, niba zihari ITARIKI NTARENGWA YO KUZANA INYANDIKO ZISABA AKAZI NI TARIKI YA 24/09/2026 SAA YINE ZUZUYE MU BUNYAMABANGA BWA ADARWA COOPERATIVE CYANGWA HAKORESHEJWE E-MAIL: adarwacoopera@gmail.com Bikorewe ku Gisozi, kuwa 04/09/2026. UWIMANA Venantie Perezida w’ADARWA COOPERATIVE Apply
• Gukoresha no gukurikirana Wood Dryer Machine. • Kugenzura ubushyuhe, ubuhehere, moisture content n’igihe cyo kumisha. • Gukoresha digital control panel, sensors n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga by’imashini. • Kwandika no kubika amakuru ajyanye n’umusaruro n’imikorere y’imashini. • Kumenya ibibazo by’imashini no kubimenyesha umuyobozi. • Gukora isuku n’igenzura ry’ibanze ry’imashini, • Kugenzura ireme ry’imbaho zimaze kumishwa. • Afite nibura Diploma/Certificate ya TVET cyangwa amashuri yisumbuye, cyane cyane mu bijyanye na Mechanical, Electrical, Wood Technology, Industrial Technology cyangwa ibindi bijyanye n’uyu mwanya. • Afite ubumenyi mu gukoresha imashini z’inganda. • Afite ubumenyi muri ICT, harimo gukoresha mudasobwa. • Azi gukoresha Microsoft Excel na Word. • Afite ubumenyi bw’ibanze ku bijyanye na sensors, temperature, humidity na digital control systems. • Afite ubushobozi bwo kumenya no gukemura ibibazo by’ibanze by’imashini. • Afite ubushake bwo kwiga no gukoresha ikoranabuhanga rishya. • Afite uburambe mu gukoresha Wood Dryer Machine cyangwa izindi mashini zisa na yo; ni inyongera ikomeye.
Posted
September 19th, 2026
This job listing was sourced by AkiliBrain's automated data pipeline from a publicly accessible employer career page or job board. Listings are indexed daily and verified against the original source. AkiliBrain does not charge employers for listing and does not endorse any specific employer or role.
To apply, use the official link provided by the employer. If you believe this listing contains inaccurate information, please contact our editorial team.
Source: AkiliBrain Jobs & Careers Intelligence — updated daily from employer portals across East Africa.
Company
ADARWA COOPERATIVE
Location
Rwanda
Deadline
October 19th, 2026
in 11 days