SOCIETE DE SAINT VINCENT DE PAUL AU RWANDA B.P 287 KIGALI Tel: 0788643837 E-mail : ssvp_rwanda@yahoo.fr TIN : 100992553 ITANGAZO RY'AKAZI Ubuyobozi bw’Umuryango wa Mutagatifu Visenti wa Pawulo mu Rwanda ufite icyicaro mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, buramenyesha abantu bose babyifuza ko bushaka gutanga akazi ku mwanya w’Umuhuzabikorwa w’Umuryango. Ibisabwa kuri uwo mwanya: Kuba afite Dipolome y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Mashami akurikira: Business Administration Business Information and Technology Public Administration Management Project Management Kuba afite uburambe nibura bw’imyaka itatu mu buyobozi bwa Leta cyangwa Imiryango Nyarwanda itari iya Leta, n’ibigo by’abikorera. Kuba azi neza kuvuga no kwandika Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa Kuba azi ikoranabuhanga rigezweho (Word, Excel, Power Point). Umukandida agomba kuba afite imyaka guhera kuri 25 kandi atarengeje 45 Ibyangombwa bisabwa: Ibaruwa isaba akazi yandikiwe Umuyobozi w’Umuryango wa Mutagatifu Visenti wa Pawulo Fotokopi ya Dipolome iriho umukono wa Noteri Umwirondoro (Curriculum Vitae- CV) Fotokopi y'indangamuntu Inshingano zijyanye n’uwo mwanya: Gukurikirana no guhuza ibikorwa by’Umuryango bya buri munsi Gutegura igenamigambi ry’ibikorwa by’Umuryango Gutegura ingengo y’imari y’ibikorwa by’Umuryango no gukora raporo igaragaza ishyirwa mu bikorwa ryabyo. Gutegura no gukurikirana imishinga ishyikirizwa abafatanyabikorwa n’abaterankunga Gukora izindi nshingano ahabwa n’Ubuyobozi kandi ziri mu nyungu z’Umuryango Dosiye isaba akazi igomba kugezwa ku Cyicaro cy’Umuryango, aho ukorera hafi ya Kiliziya ya Sainte Famille, bitarenze ku itariki ya…25./09/2026, Saa 17h00. Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri nimero zikurikira: 0784558281 0788857394 NGAYABERURA Jean Damascene Umuyobozi w’Umuryango wa Mutagatifu Visenti wa Pawulo
• Kuba afite Dipolome y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Mashami akurikira: • Kuba afite uburambe nibura bw’imyaka itatu mu buyobozi bwa Leta cyangwa Imiryango Nyarwanda itari iya Leta, n’ibigo by’abikorera. • Kuba azi neza kuvuga no kwandika Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa • Kuba azi ikoranabuhanga rigezweho (Word, Excel, Power Point). • Umukandida agomba kuba afite imyaka guhera kuri 25 kandi atarengeje 45
Posted
September 19th, 2026
This job listing was sourced by AkiliBrain's automated data pipeline from a publicly accessible employer career page or job board. Listings are indexed daily and verified against the original source. AkiliBrain does not charge employers for listing and does not endorse any specific employer or role.
To apply, use the official link provided by the employer. If you believe this listing contains inaccurate information, please contact our editorial team.
Source: AkiliBrain Jobs & Careers Intelligence — updated daily from employer portals across East Africa.
Company
SOCIETE DE SAINT VINCENT DE PAUL AU RWANDA
Location
Rwanda
Deadline
October 19th, 2026
in 11 days