ITANGAZO RY’AKAZI N’AMAHIRWE MGK – GUPATANA PROGRAM Aho ibikorwa bibera: Kigali, Rwanda Ikigo: MGK Umwanya: Umushoferi – Gupatana Andi mahirwe: Marketing Volunteers KURI MGK MGK ni ikigo gikora mu bijyanye na transport, gukodesha no gucunga imodoka, kikaba gitanga amahirwe ku bantu bafite ubushake bwo gukora no kwiteza imbere binyuze muri gahunda ya Gupatana. MGK irashaka abantu bafite ubunyamwuga, ubunyangamugayo, ubushake bwo gukora ndetse n’ubwitange kugira ngo bifatanye n’iyi gahunda. 1. ABASHOFERI BIFUZA KWITABIRA GUPATANA IMODOKA NO GUKORA MARKETING VOLUNTEERING MGK irashaka abashoferi bifuza kwinjira muri gahunda ya Gupatana, aho umukandida wujuje ibisabwa ashobora guhabwa imodoka yo gukoresha mu rwego rwa transport, hakurikijwe amasezerano n’amabwiriza bya MGK Cyangwa ushobora gukora ubukorerabushake mu mwuga wa transport (volunters) Ibisabwa ku mushoferi Umukandida agomba: Kuba afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rufite agaciro, cyane cyane icyiciro B cyangwa C. Kuba azi gutwara imodoka neza kandi afite uburambe mu gutwara. Kuba azi neza imihanda n’uduce dutandukanye twa Kigali. Kuba ari umuntu w’umunyakuri, wizerwa kandi ufite inshingano. Kuba yiteguye kubahiriza gahunda yo gukora no kwishyura hakurikijwe amasezerano. Kubahiriza amabwiriza ya MGK ajyanye no gukoresha, kubungabunga no kwita ku modoka. Kuba azi kuvugana neza n’abakiriya no gutanga serivisi nziza. Kuba yiteguye gutanga ibyangombwa n’amakuru bisabwa mu gihe cyo gusaba. AMAHIRWE YA GUPATANA Abashoferi bujuje ibisabwa bashobora kwinjira muri gahunda ya Gupatana, batangiriye ku deposit ya 1,000,000 RWF, hakurikijwe ibisabwa n’amasezerano ya MGK. Gahunda igamije guha umushoferi amahirwe yo gukoresha imodoka mu buryo bwateguwe, gukora transport no kubona amafaranga, mu gihe agenda yegera intego yo kuzagira imodoka ye bwite, hakurikijwe amasezerano agirana na MGK. Icyitonderwa: Ingwate/deposit, uburyo bwo kwishyura, igihe cy’amasezerano n’ibindi bisabwa bizasobanurwa neza ku bakandida bujuje ibisabwa mbere yo gutangira gahunda. Cyangwa kuba uzi : Kumenyekanisha gahunda ya Gupatana mu bice bitandukanye bya Kigali. Gushaka no kwegera abashoferi bashobora kwitabira gahunda. Gukoresha WhatsApp n’imbuga nkoranyambaga mu kumenyekanisha amahirwe ya MGK. Kugeza kuri MGK amakuru y’abifuza kwitabira gahunda. Gufasha mu bikorwa byo kwamamaza no kwegera abakiriya cyangwa abakozi bashya. Kumenyekanisha MGK n’ibikorwa byayo. Umuntu ushakishwa Turashaka umuntu: Ufite ubushobozi bwo kuvugana n’abantu neza. Ukoresha neza WhatsApp n’imbuga nkoranyambaga. Ufite umuhate kandi ukunda gushaka ibisubizo. Ushobora gukora neza atagomba guhora akurikiranwa. Ushishikajwe na Marketing, Sales, Transport cyangwa Entrepreneurship. Uzi neza Kigali n’abantu bahatuye. Uburambe muri Marketing cyangwa Sales ni inyongera, ariko si ngombwa. KUKI WAKWIFATANYA NA MGK? Amahirwe yo kwinjira muri gahunda ya Gupatana. Amahirwe yo kubona uburambe mu bijyanye na Transport na Marketing. Gukorera muri gahunda ifite amabwiriza n’amasezerano asobanutse. Amahirwe yo kwagura imiyoboro y’akazi n’ubucuruzi. Amahirwe yo gukorana n’ikigo gikora mu rwego rwa transport n’imicungire y’imodoka mu Kigali. UKO WASABA Abifuza kwitabira amahirwe ya Gupatana Driver cyangwa kuba Marketing Volunteer basabwe kohereza ubusabe bwabo kuri: Email:mgkltd26@gmail.com Aho ibikorwa bibera: Kigali, Rwanda Uko wandika ku busabe Ku bashoferi: andika “GUPATANA DRIVER” Ku ba Marketing Volunteers: andika “MARKETING VOLUNTEER” MGK Dufasha abantu kubona amahirwe binyuze muri Transport. Apply
• Kuba afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rufite agaciro, cyane cyane icyiciro B cyangwa C. • Kuba azi gutwara imodoka neza kandi afite uburambe mu gutwara. • Kuba azi neza imihanda n’uduce dutandukanye twa Kigali. • Kuba ari umuntu w’umunyakuri, wizerwa kandi ufite inshingano. • Kuba yiteguye kubahiriza gahunda yo gukora no kwishyura hakurikijwe amasezerano. • Kubahiriza amabwiriza ya MGK ajyanye no gukoresha, kubungabunga no kwita ku modoka. • Kuba azi kuvugana neza n’abakiriya no gutanga serivisi nziza. • Kuba yiteguye gutanga ibyangombwa n’amakuru bisabwa mu gihe cyo gusaba. • Kumenyekanisha gahunda ya Gupatana mu bice bitandukanye bya Kigali. • Gushaka no kwegera abashoferi bashobora kwitabira gahunda. • Gukoresha WhatsApp n’imbuga nkoranyambaga mu kumenyekanisha amahirwe ya MGK. • Kugeza kuri MGK amakuru y’abifuza kwitabira gahunda. • Gufasha mu bikorwa byo kwamamaza no kwegera abakiriya cyangwa abakozi bashya. • Kumenyekanisha MGK n’ibikorwa byayo. • Ufite ubushobozi bwo kuvugana n’abantu neza.
Posted
September 19th, 2026
This job listing was sourced by AkiliBrain's automated data pipeline from a publicly accessible employer career page or job board. Listings are indexed daily and verified against the original source. AkiliBrain does not charge employers for listing and does not endorse any specific employer or role.
To apply, use the official link provided by the employer. If you believe this listing contains inaccurate information, please contact our editorial team.
Source: AkiliBrain Jobs & Careers Intelligence — updated daily from employer portals across East Africa.
Company
MGk Transpovision 19 Ltd
Location
Rwanda
Deadline
October 19th, 2026
in 11 days